Amategeko n'amabwiriza
Politiki yo kubungabunga amakuru bwite
Duhereye ku biteganywa n’Itegeko N° 058/2021 ryo ku wa 13/10/2021, itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n’imibereho bwite by’umuntu ndetse n’andi mategeko mpuzamahanga arebana no kurinda amakuru bwite  n’imibereho bwite by’umuntu, iyi politiki  yo kubungabunga amakuru bwite  isobanura uburyo Inteko y’Umuco izajya ikoresha amakuru bwite y’ugiye gukoresha iyi nkoranabuhanga yayo “Tumenye Ikinyarwanda” igamije kwigisha Ikinyarwanda.

Inteko y’Umuco iha agaciro amakuru y’imyirondoro y’abakoresha inkoranabuhanga “Tumenye Ikinyarwanda”. Amakuru ku myirondoro, nta kindi azakoreshwa uretse kumenya umubare w’abakurikira ubukangurambaga itanga ku rurimi rw’Ikinyarwanda no kwirinda abashobora kuyikoresha mu buryo butari bwo.

Amakuru bwite akenerwa ni nomero ya terefone y’ugiye kwinjira mu nkoranabuhanga ndetse n’izina azajya akoresha. Hazirindwa ko hagira undi ukoresha aya makuru kuko agira agaciro umuntu arimo gukoresha iyi nkoranabuhanga gusa, bigahesha Inteko y’Umuco ubushobobozi bwo kumenya umubare w’abitabiriye amasomo ayikubiyemo. Iyo uwayikoreshaga ayisohotsemo, ibyo yanditse n’umwirondoro we birasibama. Inkoranabuhanga ntibika amakuru y’abasuye urubuga uretse kubara umubare w’abinjiye, ntibika ibyo bakoze, ntiha abandi amakuru, ni inkoranabuhanga yo kwigisha Ikinyarwanda.
© RCHA. Uburenganzira burubahirizwa | Iyi nkoranabuhanga yakozwe na 250TechLab LTD